Sindwaye meze neza- Prof. Lwakabamba avuga ku byavuzwe ko yeguye k'ubuyobozi bwa RSID

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye, RISD,  Prof. Silas Lwakabamba arahakana ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ko ngo yeguye ku buyobozi bukuru bitewe n’uburwayi.

Prof. Lwakabamba  avuga ko ibyavuzwe n’ibi bitangazamakuru atari byo kuko ngo we yeguye kuri uyu mwanya kuwa 5 Kamena 2018 kandi ko yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ikakirwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa rwitter, Lwakabamba  yavuze ko abo yashyikirije ubwegure bwe bamwemereye ko ibaruwa ye yakiriwe ku bw’ineza ya RSID.

Mu ibaruwa  yashyize kuri twitter, yagize ati “ Mu nama iherutse  natanze icyifuzo cy’ubwegure ku mwanya w’umuyobozi mukuru wa RISD. Mwatanze icyifuzo ko ibaruwa yanjye yakwakirwa kugira ngo hatabaho ikintu kibi kidateganyijwe.”

Mu kiganiro na Bwiza.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, Lwakabamba yadutangarije ko atarwaye kandi ko impamvu z’ubwegure bwe nta byinshi yazitangazaho.

Ati ” (Aseka) Sindwaye meze neza. Ibyatangajwe ni ukubeshya. Sinakubwira byinshi ku iyegura ryanjye ariko ni impamvu zanjye bwite kandi ibiri muri iriya baruwa ni impamo.”

DteuTD6W0AEtKjA

Prof. Lwakabamba avuga noneho ku mugararagaro  yeguye k’umwanya w’ubuyobozi wa RISD.

Ati “ Hashize amezi asaga abiri  duhuye  kandi ndacyumva ko ntashobora gukomeza kuyobora RISD.” Ku byo navuze haruguru, ndguye ku mugaragaro.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

RSID  ni ishyirahamwe ryibanda ku gukemura ibibazo bifitanye n’ubutaka ryashingwa mu 1997.

Prof. Lwakabamba ni Umunyarwanda wavutse mu 1947, avukira muri Tanzania ari naho yigiye amashuri abanza. Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarayoboye iryahoze ari KIST, aba umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, Minisitiri w’ ibikorwa remezo na Minisitiri w’uburezi umwanya yasimbuweho muri Nyakanga 2015.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *