Sinkeneye kwemeza Obama, Trump, kuri njye ntacyo bivuze–Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yemeza ko u Rwanda rutagamije kwemeza abategetsi b’Abanyaburayi n’Abanyamerika ko rugendera kuri demokarasi yabo, ahubwo rugamije kubaho ubuzima bwarwo.

Yabitangarije ikinyamakuru the Daily Telegraph nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Perezida Kagame ari mu bayobozi ba Afurika bagize uruhare mu ihindurwa ry’itegeko nshinga kugirango bagume ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda n’amajwi hafi 99% arushije abakandida babiri bari bahanganye mu matora yabaye tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017. Ni umwaka wa 17 ari ku butegetsi, manda nshya yatorewe izarangira muri 2024.

Abajijwe icyo avuga ku bimuvugwaho ko yashatse kuguma ku butegetsi, urugamba rumureba mu bijyanye no kubyumvisha umuryango mpuzamahanga ko ari gufungura urubuga rwa demokarasi mu gihugu, yavuze ko atazarebera ku bandi.

Ati “Uburyo bakoresha ni reka duhatirize uyu mugabo, kugeza ahari aremerewe nabyo akagwa. Njyewe ni uko ibi nabisobanura. Sinkeneye kwemeza Obama, cyangwa Trump, cyangwa undi wese wi Burayi. Simbikeneye kuko kuri njye ntacyo bivuze. Ntacyo bivuze. Kubemeza ko ngiye kubaho ubuzima nk’ubwabo? Oya, mbere ya byose ni nde wababwiye ko ngomba kubaho ubuzima nk’ubwabo?

Sinshaka kubaho nk’Abongereza, Abanyamerika, Abafaransa, ibyo ni ibyabo birabereba, Aho baba ni ho batuye. Ndashaka kubaho nk’Umunyarwanda, nk’Umunyafurika, ntabwo nshaka guhinduka undi wundi.

Akomeza avuga ko ibyo abantu bavugaga ku Rwanda mu myaka 20 ishize, n’ubu bakibivuga. Ariko ngo atekereza ko ibitagenda biri kuri bo bitari ku Banyarwanda.

Umukuru w’u Rwanda akomeza avuga ko ku bijyanye n’imiyoborere y’u Rwanda, gushaka uzamusimbura mu mwaka wa 2024 nyuma yuko azaba arangije iyi manda aherutse gutorerwa ari ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga .

Ati “Kimwe mu bibazo tugomba kurebaho ni uzansimbura nyuma ya 2024. Iki kigomba kuba kimwe mu bishyirwa imbere. Tugomba gukora cyane ku buryo igituma Abanyarwanda bansaba kuguma ku butegetsi gishakirwa igisubizo muri iyi myaka 7.”

Akomeza avuga ko atigeze ararikira kuguma ku butegetsi, ariko ngo ishyaka rye ryamuhisemo nyuma yo kubisabwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose, dore ko ngo we atari byo yashakaga.
 
kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakurutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *