Sir David Attenborough asanga ikiremwamuntu ari icyorezo ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru kuri televiziyo mu Bwongereza yagize atya atangaza ko ikiremwamuntu ari ikibazo gikomeye ku mibereho yacyo ndetse no ku bindi biremwa kibasira kifashishije umutungo kamere uri mu Isi. Yavuze ko umuti umwe rukumbi wo gukiza Isi inzara iyirangwamo ari ukubuza abantu gukomeza kororoka.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

“ Turi icyorezo ku Isi. Kigiye kumara mu rugo indi myaka isaga 50 iri imbere. Si imihindagurikire y’ikirere gusa. Ubutaka, ahantu ho guhinga ibyo gutunga uwo mubare munini. Dukwiye, kimwe, kugabanya ubwiyongere bwacu cyangwa Isi ikazabidukorera, kandi iri kubikora ubu .”, ibi uyu munyamakuru, Sir David Attenborough akaba yabitangarije Radio Times nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian ivuga.

Sir David ukunze gukora inkuru ku bibazo by’abatuye Isi, yari yarabanje kwisobanura ku kibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abatuye Isi n’ukuntu hakenewe ishoramari mu kwigisha ibijyanye n’imyororokere n’ubundi buryo bw’ubukorerabushake bugamije kwigisha gucungana n’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

“ Dukomeza gushyiraho porogaramu ku nzara iri muri Ethiopia; ibi nibyo biri kuba. Abaturage benshi hariya ntibashobora kwitunga ubwabo kandi si ikintu kitari icya kimuntu kubivuga. Niko biri. Kugeza ubwo ikiremwamuntu kizabasha kubyikuramo kandi kikabona ibintu kimwe kuri uyu mubumbe, ibintu bizarushaho kumera nabi .”

Sir David ukora ibiganiro binyura kuri BBC2 guhera kuwa Mbere, avuga ubuzima ku Isi, yanavuze ko hakenewe impinduka mu gukora inkurumbarankuru ku nyamanswa zo mu ishyamba mu gihe cye.

Uyu musaza w’imyaka 90 avuga ko ibyo bagenzi be b’abanyamakuru bakora muri iki gihe bitagikenewe mu gihe camera ihagije mu kubara inkuru.

Yagize ati: “ Sinzi neza niba hakenewe Attenborough mushya, Uko ukomeza ujya imbere, niko ukenera gake umuntu uhagarara hagati yawe n’inyamanswa na camera bazamura amaboko yabo ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yavuze ko bihendutse cyane gushyira umuntu imbere ya camera asobanura imyitwarire y’inyamanswa kuruta uko wakwereka abantu iyo myitwarire. Yavuze ko ibi bitwara umwanya kandi hakabaho guhuza amafoto n’amagambo. Ibi kuri Sir David ngo ni ibintu bishaje byagereranywa n’ingofero ishaje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *