Sofiane Feghouli wakiniraga West Ham yerekeje mu ikipe yo muri Turukiya

Sangiza iyi nkuru

Sofiane Feghouli ukomoka muri Algeria w’imyaka 27 y’amavuko wakiniraga ikipe ya West Ham yamaze kuyivamo yerekeza muri Galatasaray yo muri Turukiya atanzweho asaga milliyoni 4 z’amapawundi, asinyamo amasezerano agera ku myaka itanu.

Feghouli wavukiye mu gace ka Levallois Perret ho mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko akaba afite ababyeyi bakomoka muri Algeria yamaze kuva mu ikipe ya West Ham yo mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yarayimazemo umwaka umwe, akaba yayikiniye imikino igera kuri 23 akayitsindira ibitego bigera kuri 3, kuri ubu bidasubirwaho yamaze kuba umukinnyi wa Galatasaray yo mu cyiciro cya mbere muri Turukiya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu musore ureshya na metero 1.77 azajya yambara nomero 89 muri iyi kipe Nshya yerekejemo, aho agiye gufasha iyi kipe mu kibuga hagati, mu gihe cy’imyaka isaga 5, kuko West Ham yakiniraga atari akibonako umwanya uhagije wo gukina.

Uyu musore ukina uca ku mpande ariko asatira (winger), mu bitego yatsindiye West Ham harimo icyo yatsinze ikipe ya NK Domzale bakina amarushanwa y’amakipe yitwaye neza k’umugabane w’i Burayi (Europa league), akaba ari umukino wabereye ku kibuga cya London Stadium y’ikipe ya West Ham United.

Sofiane Feghouli mbere y’uko yerekeza muri Galatasaray yanyuze mu makipe agiye atandukanye nka Grenoble yo mu Bufaransa, Valencia yo muri Esipanye, Almeria nayo yo muri Esipanye,ndetse akinira na West Ham United.
feghou

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *