Inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zatangaje ko zafashe bugwate abakozi barindwi ba leta ya Somalia bari bahagarariye amatora y’Abadepite mu gace ka Adado ko mu karere ka Barire kabarizwa mu majyepfo y’igihugu, gusa mu buryo budasanzwe izi nyeshyamba ngo zaje kurekura aba bagabo zibategeka kwitandukanya n’ibikorwa byose bya leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ifoto yashyizwe ahagaragara n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab igaragaza aba bafashe bafungiye mu cyumba cy’inzu bambitswe ibimenyetso n’amadarapo by’umutwe wa Al Shabaab mu gihe bo bari bari gusaba imbabazi izi nyeshyamba.

Al Shabaab ivuga ko idashaka ko abategetsi bakomeza kwinjiza abanyamahanga mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu
Al Shabaab yatangaje ko aba bantu yabafatiye mu karere ka Barire gaherereye mu majyepfo y’igihugu cya Somalia.
Aba bafashwe bari basabye leta ya Somalia kubaha ingabo zo kubarinda mu minsi yashije bitewe n’uko Al Shabaab yakunze kuboherereza ubutumwa bw’itarabwoba ibabwira ko izabafata.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe muri aba bakozi kuri radio ya Dalsan yatangaje ko batahwemye kwereka leta ko ubuzima bwabo buri mu kaga bitewe n’ubwoba bwo gutinya kugirirwa nabi n’inyeshyamba za Alshabaab.
Umuvugizi wa Polisi mu murwa mukuru wa Mogadishu, ICP Ahmed Hussein yabwiye radiyo Dalsan ivugira muri Mogadishu ko polisi igiye gukora ibishoboka byose ikarangiza iki kibazo
Yagize ati “Turakora ubugenzuzi kuri ibyo bibazo byose, turasaba aba bakozi ko bajya batugezaho amakuru ku iterabwoba bakorerwa ryose hakiri kare. Akazi kacu ni ukubarindira ubuzima”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupolisi yatangaje ibi mu gihe inyeshyamba za Al shabaab zo zatangaje ko zifite gahunda yo guhiga bukware umuntu wese ufite icyo akora mu matora yo muri Somalia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


