Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yatangaje ko byibuze abantu 100 bishwe abandi 300 bagakomereka nyum y’iturika ry’ibisasu byari biteze mu modoka ebyiri mu murwa mukuru w’iki gihugu, Mogadishu .
Kuri iki Cyumweru, Mohamud yashinje umutwe witwaje intwaro wa al-Shabab ibyo bitero maze atangariza abanyamakuru ko yiteze ko umubare w’abahitanwe n’iturika ry’ibyo bisasu kurushaho kwiyongera.
Mohamud amaze gusura ahabereye ibitero yagize ati: “Abantu bacu bishwe… barimo ababyeyi bari bafite abana babo mu maboko, abapapa barwaye, abanyeshuri bari boherejwe kwiga, abacuruzi bari bahangayikishijwe n’ubuzima bw’imiryango yabo.”
Abayobozi bavuze ko igitero cyo kuri uyu wa Gatandatu cyibasiye minisiteri y’uburezi ya Somaliya n’ishuri kandi cyabereye ku masangano ya Sobe akunze kuba aarimo abanu benshi.
Sadiq Doodishe, umuvugizi wa polisi, yabwiye abanyamakuru ko abagore, abana ndetse n’abasaza bishwe muri icyo gitero.
Ibiro ntaramakuru bya Leta SONNA byavuze ko umunyamakuru wigenga, Mohamed Isse Kona, na we yishwe.


