Somalia: Leta n’abasirikare ntibavuga rumwe ku gikorwa cyo kubohoza abashimutanwe n’indege ya Loni

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia yatangaje ko barimo kwitegura kubohoza abantu bari muri kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yafashwe na Al Shabaab, ariko abasirikare baravuga ko bizagorana kugera aho bajyanwe.

Kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yari irimo irajyana abarwayi ubwo ikibazo cya tekiniki cyayihatiraga kugwa byihutirwa hafi y’umudugudu wa Hindhere uri muri Somalia rwagati, mu gace kagenzurwa n’abarwanyi ba Al Shabaab.

Abanyasomaliya babiri n’abandi banyamahanga benshi bari muri iyi kajugujugu kandi benshi bajyanwe bugwate nk’uko abayobozi babiri babitangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters.

Ntihamenyekanye neza umubare w’abafashwe kandi niba hari uwashoboye gutoroka.

Minisitiri w’itangazamakuru, Daud Aweis yatangarije Reuters ati: “Guverinoma yashyize ingufu mu gutabara abo bakozi kuva ejo hashize impanuka ibaye, kandi n’ubu biracyakomeza.” Nta bindi bisobanuro yatanze.

Colonel Abdullahi Isse ubarizwa mu mujyi wa Adado, ku birometero 60 mu majyaruguru ya Hindhere, we yatangarije Reuters ko ingabo ziri muri ako gace zidafite gahunda yo gutangiza ubutumwa bw’ubutabazi.

Ati: “Nta ngabo zigeze zijya kubatabara. Sinizera ko bazatoroka.” “Aka gace kamaze imyaka irenga icumi kagenzurwa na al Shabaab. Ndetse n’abaturage baho bashyigikiye al Shabaab.”

Major Hassan Ali ufite icyicaro mu mujyi wa Beledweyne, aho kajugujugu yahagurukiye, yavuze ko operation yo ku butaka idashoboka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *