Umwiyahuzi wiyambitse imyambaro y’igisirikare cya Somalia kuri uyu wa Mbere nyuma yacengeye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare yiturikirizaho igisasu ahitana abasirikare icyenda bose barimo abafite ipeti rya colonel babiri nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Uyu mwiyahuzi biravugwa ko yabashije kwinjira muri iki kigo cya gisirikare gitorezwamo abinjiye mu gisirikare vuba, kiri hafi y’umujyi wa Mogadishu, akiturikirizaho igisasu yari yambaye ahagana ku nda.
Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab ukunze kugaba ibitero nk’ibi bigamije guhirika guverinoma ya Somalia yemewe n’Isi yose, nta kuzuyaza wahise wigamba iki gitero.
Mu bantu baguye muri iki gitero nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga, harimo abasirikare bakuru babiri bafite ipeti rya colonel ndetse n’uwari umukuru w’iki kigo nk’uko Col. Abdi Hassan yabitangarije Associated Press.
Undi musirikare ufite ipeti rya colonel ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, we yabwiye Reuters ko bamwe mu bakomeretse bamerewe nabi cyane, yongeraho ko bitoroshye gukumira umwiyahuzi uri mu myambaro ya gisirikare kandi ashaka kwiyahura.
Ku Bitaro byo mu Mujyi wa Mogadishu, abasirikare bakomeretse cyane bahitaga bajyanwa muri urgence mu gihe abandi babaga baryamye hanze bategereje ubutabazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu basirikare barokotse iki gitero wabashaga kuvuga yatangaje ko umwiyahuzi yinjiye mu kigo nta muntu umuketse ngo amuhagarike, akaza akagera aho we na bagenzi be bari bicaye munsi y’igiti agahita yiturikirizaho igisasu.
Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Mbere n’ubundi umukozi wa guverinoma ya Somalia nawe yishwe nyuma y’aho igisasu cya bombe cyari cyatezwe mu modoka ye cyaturitswaga arimo hakoreshejwe telecommande mu Karere ka Hamarweyne muri Mogadishu nk’uko byatangajwe n’igipolisi.
Uyu mutwe wa Al Shabab umaze ibyumweru uri kugaba ibitero by’ubwiyahuzi bihoraho mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, aho no kuri iki Cyumweru abantu 15 baguye mu gitero cya bombe cyari kigamije guhitana umugaba mukuru w’ingabo mushya, nyuma y’aho kuwa kane ushize nabwo igisasu cya mine cyahitanye abagera kuri 19.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


