Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Somalia yihanangirije Ethiopia iyisaba kutavogera ubutaka bwayo nyuma yo kugirana na Somaliland amasezerano azayifasha gukoresha ibyambu byayo (Somaliland) ku Nyanja Itukura.
Hamza Abdi Barre mu kiganiro yatangiye mu murwa mukuru Mogadishu, yashimangiye ko amasezerano yo kugera ku nyanja yashyizweho umukono mu ntangiriro z’uku kwezi hagati ya Ethiopia na Somaliland nta gaciro afite.
Yashimangiye ko Ethiyopia niramuka yinjiye ku butaka bwayo igomba kuzishyura ingaruka zabyo.
Ati: “Ethiopia ntishobora kwivanga mu butaka bwa Somalia. Nibabigerageza bazahava batwaye abapfu babo. Intara za Somaliya ntizishobora kuboneka binyuze mu ndirimbo cyangwa iterabwoba”.
Guverinoma ya Somalia yari yahamagaje ambasaderi wayo muri Ethiopia nyuma y’uko iki gihugu gisinyanye na Somaliland (intara ya Somalia yatangaje ko yigenga yiyomoye kuri Somalia mu 1991) amasezerano yo kugera ku nyanja.
Binyuze mu masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono ku itariki ya 1 Mutarama, Somaliland yemereye Ethiopia gukoresha inkombe zayo haba mu bucuruzi ndetse no mu bya gisirikare, harimo no gukoresha icyambu cya Berbera cyo ku Nyanja Itukura.
Somaliland yari yatangaje kandi ko Ethiopia izemera ubwigenge bwayo nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Mu gusubiza, abantu babarirwa mu magana muri Somalia barigaragambije bamagana Ethiopia, barimo Abanyasomaliya benshi bakomeye.
Ethiopia yatakaje ibyambu byayo byo ku Nyanja Itukura mu ntangiriro ya za 90 nyuma y’intambara yo kwigenga ya Eritrea, yatangiye kuva mu 1961 kugeza mu 1991.
Mu 1991, Eritrea yabonye ubwigenge yitandukanya na Ethiopia, bituma hashyirwaho ibihugu bibiri bitandukanye. Gutandukana byatumye Ethiopia itakaza uburyo butaziguye bwo kugera ku Nyanja Itukura no ku byambu by’ingenzi.
Kuva icyo gihe Ethiopia yasigaye ari igihugu kidakora ku nyanja nk’ibindi, bigira ingaruka ku bushobozi bwayo bwo gukora ubucuruzi bwo mu nyanja neza.


