Starmer yatangaje ko n’ubwo kohereza abimukira mu Rwanda byatanga umusaruro mwiza, azakomeza kubirwanya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Labour ritavuga rumwe na guverinoma mu Bwami bw’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko n’ubwo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yatanga umusaruro mwiza, azakomeza kuyirwanya.

Starmer yabitangarije umunyamakuru Victoria Drbyshire wa BBC ubwo yamubwiraga ko kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 urukiko rw’ikirenga rurumva ubujurire bwa guverinoma ku cyemezo cy’urukiko rw’ubujurire cyo muri Kamena.

Victoria yamubajije ati: “Urukiko rw’ikirenga nirwemeza ko [iyi gahunda] yemewe, nuko indege zigatangira kujya mu Rwanda, umubare w’abambuka umuyoboro bakoresheje ubwato buto ugakendera, bivuze ko izaba ikora. Uzakomeza unyuranye na yo?”

Uyu munyapolitiki yasubije ko azakomeza kurwanya iyi gahunda, agira ati: “Yego. Ntekereza ko ari gahunda mbi, ihenze cyane, ni umubare muto w’abantu bajya mu Rwanda.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza ati: “Yewe n’ubwo buri wese yabona ko iyi gahunda ikora, amabandi y’abanyabyaha akagabanyuka, umubare muto w’abantu ukaba ari wo ujya mu bwato, bake bakarohama, wakomeza ukayirwanya?”

Starmer yasubije ati: “Twabwiwe kenshi na guverinoma, n’ubwo ivuga ko yabonye gahunda y’u Rwanda izagabanya imibare, ibyo ntibyabaye. Ndashaka gahunda yakemura iki kibazo, bitari imvugo itagira aho igeza guverinoma.”

Kutava ku izima kwa Starmer kwatunguye depite Mark Jenkinson uhagarariye ishyaka Conservatives riri ku butegetsi muri Workington, maze avuga ati: “Labour ntabwo ishaka guhagarika ubwato.”

Amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohereza abimukira yasinywe muri Mata 2022 gusa iyi gahunda ntirashyirwa mu bikorwa bitewe n’inzitizi zagiye zitangwa mu nkiko. Urukiko rw’ikirenga ni rwo ruzayigiraho ijambo rya nyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *