Ikompanyi y’abashinwa itanga serivisi z’imirongo ya televiziyo ya Startimes ku bufatanye n’ibiro by’umujyi wa Beijing mu Bushinwa bishinzwe itangazamakuru, radiyo, filimi na televiziyo byiyemeje gushimisha abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange bakunda filimi n’umuco by’abashinwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 26 Nzeri 2016 gisobanura kuri gahunda igiye kuba ku nshuro ya gatatu yo kumenyekanisha filimi z’uruhererekane zerekana imigenzo n’imico y’abashinwa, bamwe mu bayobozi ba Startimes ku batangaje ko ari igikorwa kigamije kurushaho kumenyekanisha umuco w’abashinwa no kurushaho kongera umubano hagati y’ibihugu byombi.
Agaruka ku byo iyi gahunda yiswe ‘Beijing TV Drama & Movies Broadcasting season in Africa’, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Nyakubahwa Pan Hejun; umwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye uwo muhango yagize ati, “ibi bizafasha mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, yaba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’u Bushinwa”. Yakomeje avuga ko bizanatanga amahirwe ku banyarwanda bashaka kwiga ururimi rw’igishinwa.

Iri murikamafilimi y’abashinwa ku mugabane w’Afurika ribaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’aho ritangiye mu mwaka wa 2014 rikabera mu gihugu cya Kenya, mu 2015 rikaba ryarabereye mu guhugu cy’Afurika y’epfo; mu gihe uyu mwaka uretse mu Rwanda ryabereye mu gihugu cya Nigeriya ndetse na Tanzaniya.
Umuyobozi wa Startimes wungirije yavuze ko iri yerekanwa ry’amafilimi y’abashinwa rigamije kugeza filimi, inkuru n’imikino muri Afurika no guteza imbere ubufatanye mu iterambere rya televiziyo na filimi hagati y’ibihugu byombi.
Amwe mu mafilimi yatoranyijwe kuzakoreshwa ni ‘Chasing after the Love’, ‘Woman from the Family of Swordsman’, ‘Go Away Mr. Tumour’, ‘Finding Mr. Right’, ‘Beijing Love Story’, ‘Back In Time’, ‘Crazy Neighbors’ ,’mazu’ n’andi menshi atandukanye.
Startimes yatangiye gukorera mu Rwanda kuwa 26 Kanama 2008 ifungurwa ku mugaragaro na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul kagame, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu iterambere rya televiziyo mu Rwanda by’umwihariko muri gahunda yo kureba amashusho mu buryo bugezweho bwa digital.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


