Google yashyize ahagaragara ibigo by’ikoranabuhanga bigitangira (Startups) 15 byatoranijwe kuri cyiciro cya cyenda ya Google for Startups Accelerator: Africa, aho izo mu Rwanda, Nigeria na Kenya zigaragaje cyane.
Ibi bihugu uko ari bitatu bifite ubwiganze muri iri tsinda, ryerekana imbaraga n’ubushobozi bwo guhanga udushya bwa Afurika y’iburasirazuba n’iy’uburengerazuba mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI).
Ibi bigo bitangira, byatoranijwe neza mu basabye bagera ku 1.500 ku mugabane wa Afurika, birimo guhangana n’ibibazo byinshi bitoroshye binyuze muri AI, kuva mu buhinzi n’ubuvuzi kugeza mu kubahiriza amategeko, ibikoresho, n’ikoranabuhanga mu by’imari.
Umuyobozi ushinzwe ibigo nk’ibi muri Google, ishami rya Afurika, Folarin Aiyegbusi, mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yavuze ko startups zo muri Afurika ziri ku isonga mu gukemura ibibazo bikomeye ku mugabane wa Afurika, kandi akazi kabo bifashishije AI kari guhindura ibintu.
Aiyegbusi yagize ati: “Iyi gahunda iragaragaza ko twizera ko AI ishobora guhindura ibintu mu gihe yakoreshwa n’abumva neza impamvu ya yo. Twishimiye bidasanzwe gushyigikira abo bashinze ibigo bari kubakira kugira ingaruka nziza no gufasha mu kubaka uburyo bwiza bw’ikoreshwa rya AI muri Afurika.”
Kenya ifitemo ibigo bigitangira bitatu byatangiye gukoresha AI mu kungera ibikoresho n’umusaruro mu buhinzi, harimo na Apexloads, urubuga SaaS ruhuza abatwara ibicuruzwa n’abakomisiyoneri mu bwikorezi; Shamba Records, iha imbaraga abahinzi barenga 50.000 inguzanyo zishingiye ku bumenyi bwa AI hamwe n’ibikoresho byo kugera ku isoko hamwe na Smartel Agri Tech, itanga ibikoresho bivumbura udukoko twangiza hakoreshejwe ibikoresho bikoresha umuriro uturuka ku izuba ndetse no guha amakuru abahinzi bari mu bice byitaruye hakoreshejwe SMS.
U Rwanda kandi na rwo rwarigaragaje cyane hamwe na startups ebyiri zikomeye, arizo AFRIKABAL, urubuga rw’ubucuruzi rukoreshwa na AI ruhuza abahinzi, abaguzi, n’abatanga ibikoresho by’ubuhinzi mu buryo bwizewe ndetse na Smartel Agri Tech, irimo gukora ku kuvumbura indwara zibasira ibihingwa hakiri kare ku bahinzi baciriritse.
Itsinda ririmo u Rwanda kandi ririmo startups zo muri Afurika y’Epfo, Ethiopia, Ghana, na Senegal, zitanga ibisubizo mu bijyanye n’ubuzima, isesengura ry’amakuru, kugenzura ikoranabuhanga, n’ubuhinzi burambye.
Mu mezi atatu ari imbere (23 Kamena – 22 Kanama 2025), startups zatoranyijwe zizabasha kwitabira gahunda yo kwihutisha iri terambere itanga amadolari agera ku 350.000 $ muri gahunda y’inguzanyo ya Google Cloud; bahabwe amasomo ya tekiniki azatangwa na ba injeniyeri ba Google n’inzobere muri AI; Inkunga ifatika mu guteza imbere ibyo bakora no kuzamura ubucuruzi no guhura n’abashoramari n’abayobozi muri uru rwego.
Au cours des trois prochains mois (du 23 juin au 22 août 2025), les startups sélectionnées participeront à un programme d’accélération hybride offrant jusqu’à 350 000 $ en crédits Google Cloud ; un mentorat technique par des ingénieurs de Google et des spécialistes de l’IA ; un soutien stratégique dans le développement de produits et la croissance de l’entreprise et l’accès à un réseau mondial d’investisseurs et de leaders du secteur.
Kuva yashingwa muri 2018, Google for Startups Accelerator: Africa yateye inkunga startups 153 mu bihugu 17 bya Afurika, aho abayitabiriye mbere bakusanyije miliyoni zisaga 300 z’amadolari kandi bahanga imirimo irenga 3.500. Google ubwayo yatanze miliyoni 5 z’amadorali mu gutera inkunga.
Mu gihe AI ikomeje gutegura ejo hazaza h’ubukungu n’inganda, ubwiganze bw’Abanyakenya, Nigeria, n’u Rwanda batangiye mu cyiciro cy’uyu mwaka bishimangira icyerekezo cyagutse: Guhanga udushya muri Afurika ntibikiri ku ruhande, ahubwo biyoboye inzira.


