Uwari Ambasaderi w’u Burusiya muri Sudani, Mirgaà¯as Chirinski yasanzwe yapfiriye mu bwogero bunini(piscine) bwo nyubako yabagamo mu murwa mukuru Khartoum.
Uyu mugabo wabaye ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006 kugeza 2013 aho yavuye ajya muri Sudani, yapfuye ku wa gatatu w ‘icyi cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2017.
Polisi yatangaje ko itazi icyamishwe ariko yatangiye gukora iperereza.Birakekwa ko ashobora kuba yishwe n’umuvuduko nkuko umuvugizi wa polisi yabitangarije Reuters.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yihanganishije guverinoma y’u Burusiya.
Ku ruhande rw’u Burusiya, umuvugizi wa leta Sergue௠Koniachine yatangaje ko uyu ambasaderi ashobora kkuba yishwe n’uburwayi bw’umutima cyangwa yaheze umwuka, n’ubwo nta perereza barakora, kuko ngo bimenyekana nyuma yo gusuzuma umurambo we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Chirinski yavutse mu 1954, yatangiye imirimo ye muri iki gihugu mu mwaka wa il 2013.
Muri Gashyantare umwaka ushize uwari ambasaderi w’u Burusiya muri Loni Vitali Tchourkine yasanzwe yapfiriye i New York muri Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com


