Sudani: Abagera kuri 56 bamaze kugwa mu mirwano mu gihe abasaga 500 bakomeretse

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, komite nkuru y’abaganga bo muri Sudani yatangaje ko umubare w’abapfuye mu mirwano ikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe witwara gisirikare usanzwe wegamiye kuri leta (RSF) ugeze kuri 56 mu gihe abakomeretse ari 595 .

Iyi komite yahamagariye ingabo za RSF n’ingabo za Sudani gufungura umuhora w’ubutabazi kugira ngo abantu bakomeretse cyane cyane abasivili bajyanwe kwa muganga, mu gihe cy’imirwano, ndetse n’abarwayi b’impyiko.

Iri tangazo rigira riti: “Turahamagarira ingabo zose gufungura inzira zisohoka z’abarwayi bagotewe mu kigo cya dialyse hafi y’ubuyobozi bw’ingabo i Khartoum.”

Hagati aho, imirwano hagati y’impande zombi yakomeje ku munsi wa kabiri wikurikiranya mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Khartoum, cyane cyane ku cyicaro gikuru cy’ingabo cyangwa hafi yacyo nk’uko Anadolu Agency ivuga.

Igisirikare cyavuze ko kirimo gutera intambwe gisatira ibirindiro bya RSF muri Khartoum no mu zindi ntara.

Mu itangazo ryacyo cyavuze ko ingabo zagenzuraga ibirindiro muri Omdurman, umujyi w’impanga wa Khartoum hakurya y’umugezi wa Nil, cyongeraho ko ingabo zizarangiza amakimbirane vuba.

RSF yahakanye ibyatangajwe n’igisirikare, ishimangira ko imirwano ikomeje.

Uyu mutwe witwara gisirikare wakomeje uvuga mu itangazo ryawo ko mu ijoro ryakeye ingabo zawo zahanuye indege ya gisirikare.

Ababyiboneye i Khartoum babwiye Anadolu ko abantu babarirwa mu magana, barimo abana b’abanyeshuri barenga 400 bagotewe mu mujyi wa Khartoum rwagati, ahabereye imirwano ikaze hafi y’icyicaro gikuru cy’ingabo.

Loni yavuze kandi ko abakozi batatu b’ubutabazi biciwe i Kabkabiya mu majyaruguru ya Darfur.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *