Umutwe w’abarwanyi ba RSF (Rapid Support Forces) uhanganye n’ingabo zegamiye ku butegetsi bwa General Abdel Fattah al-Burhan urigamba gutanga ubufasha mu gucyura Abanyamerika n’Abafaransa.
RSF iravuga ko mu gitondo cy’uyu wa 23 Mata 2023, yifatanyije na misiyo ya Leta zunze ubumwe za Amerika igizwe n’indege 6 mu gucyura abadipolomate n’imiryango yabo. Iti: “Ubuyobozi bwa RDC yifatanyije na misiyo y’ingabo za US igizwe n’indege 6 mu gucyura abadipolomate n’imiryango yabo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.”
Uyu mutwe watangaje kandi ko uyu munsi wagabweho igitero cy’indege n’ingabo za Leta ubwo watangaga ubufasha mu gucyura Abafaransa bari kuri Ambasade y’u Bufaransa, ngo Umufaransa umwe akaba yakomeretse, ariko iyi ndege na yo ikaba yahanuwe.
Kubera iki gitero, RSF ivuga ko byabaye ngombwa ko imodoka zari zitwaye aba Bafaransa zisubira aho zabakuye kubera impamvu z’umutekano wabo.
RSF ivuga ko irakomeza gukorana na Ambasade zitandukanye kugira ngo abanyamahanga bari muri Sudani muri iki gihe bacyurwe mu mutekano usesuye.


