Kuri uyu wa Mbere, abayobozi b’ingabo n’abasivili muri Sudani bashyize umukono ku masezerano ya mbere agamije kurangiza ikibazo gikomeye cya politiki cyahungabanyije iki gihugu kuva ubutegetsi buhiritswe, ubu hashizeumwaka urenga .
Aya masezerano abaye nyuma yo kugerageza kenshi kuva mu bibazo kuva umuyobozi mukuru w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhane, yafata ubutegetsi akirukana abayobozi b’abasivili.
Ihirika ry’ubutegetsi rya Gen. Burhane ku ya 25 Ukwakira 2021 ryatesheje agaciro inzibcyuho igoye iganisha ku butegetsi bw’abasivili bwashyizweho nyuma y’iyirukanwa ry’uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir mu 2019, wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi.
Kuva icyo gihe, imyigaragambyo, hafi ya buri cyumweru, yamaganaga abahiritse ubutegetsi yabereye muri iki gihugu cyibasiwe n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’ubwiyongere bw’amakimbirane ashingiye ku moko.
Amasezerano y’ibanze yashyizweho umukono na Gen. Burhane, umuyobozi w’umutwe witwara gisirikare, Mohamed Hamdan Daglo ndetse n’amatsinda menshi ya gisivili, nk’irihrnir ubwisanzure n’impinduka (FFC) ryirukanwe ku butegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Nk’uko FFC ibitangaza, iyi nyandiko yumvikanyweho n’abayobozi baturutse mu Muryango w’Abibumbye, abadipolomate bo mu Burengerazuba ndetse na Arabiya Sawudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Aya masezerano yasinyiwe imbere y’uhagarariye Umuryango w’Abibumbye, Volker Perthes, n’uhagarariye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mohamed Belaish.


