Nyuma y’igihe kirekire cy’imyigaragambyo n’ubugizi bwa nabi bukomeye muri Sudani, umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko igisirikare n’abasivili babonye igisubizo cy’ibibazo igihugu kimazemo imnsi. Impande zombie zikaba zemeranyije ku rwego rugiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho kugeza habaye amatora.
Ni ubwumvikane bivugwa ko busa nk’ubwatunguranyi bwagezweho nyuma y’iminsi ibiri gusa ibiganiro bisubukuwe. Igisirikare n’abasivili bakaba bumvikanye ku kugabana ubutegetsi mu kanama kagiye kuba kayoboye igihugu kugeza ubwo hazaba amatora.
Iyi nkuru dukesha RFI iravuga ko akanama ka gisirikare n’ihuriro ry’abasivili buri ruhande ruzaba rufite imyanya itanu. Mohamed Hacen Ould Lebatt, umuhuza wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko ku buyobozi bw’uru rwego rushya hazabaho ubuyobozi buzasimburana mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa irenze ho gato.
Byinshi bijyanye n’ibikubiye ku byumvikanyweho ntibirajya ahagaragara, gusa umuhuza Mohamed Hacen Oul Lebatt yatangaje ko hazabaho no gukora iperereza rinyuze mu mucyo kandi ryigenga ku bugizi bwa nabi bwakozwe mu gihugu mu byumweru bikeya bishize.


