Sudani: Byibuze abantu 155 biciwe mu makimbirane hagati y’amoko mu minsi 2

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 155 biciwe mu midugudu itatu iri mu nkengero z’akarere ka Wad al-Mahi mu ijoro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo cyo ku wa Kane, biturutse ku ntambara ikomeje kumena amaraso hagati y’amoko ya Hausa na Berta muri leta ya Blue Nile muri Sudani .

Kugeza ku ya 6 Ukwakira, imirwano hagati y’abaturage muri Blue Nile yatangiye hagati muri Nyakanga, yahitanye abantu 149 ndetse ikura mu byabo abantu 64,800.

Komiseri wa Wad al-Mahi, Abdelaziz al-Amin, yabwiye SudanTribune dukeshaiyi nkuru ati: “Abantu 155 bishwe biturutse ku mirwano irimo intwaro mu ijoro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo cyo ku wa Kane, nk’uko imibare y’ibanze ibigaragaza.”

Yakomeje ashimangira ati: “Benshi mu bahohotewe bishwe n’amasasu.”

Al-Amin yagaragaje ko ibitero by’agahomamunwa byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu mu midugudu itatu nubwo hashyizweho isaha ntarengwa yo gutaha, kubuza guterana no kubuza gutwara imbunda mu ruhame.

Yasobanuye ko uko ibintu bimeze muri ako karere ari akaga kandi bisaba ko hashyirwaho ingufu kugira ngo hahoshe icyo yise “kwigomeka”.

Uyu muyobozi w’ibanze yongeyeho ko batanze amabwiriza akomeye ku nzego z’umutekano n’igisirikare kugira ngo bahite bambura intwaro imitwe yitwaje intwaro kandi batatanye inama zose z’amoko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *