Raporo ya Amnesty International yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane irashinja guverinoma ya Sudani kuba yarakoresheje intwaro z’uburozi ku baturage bo muri Jebel Marra mu Ntara ya Darfur mu gihe cy’amezi 8 ashize. Iyi raporo ikaba yahise iterwa utwatsi n’ubutegetsi bwa Sudani.
Uyu muryango mpuzamhanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko abantu hagati ya 200 na 250, biganjemo abana, bashobora kuba barapfuye nyuma yo guhumeka ibyuka byica mu gihe cy’ibitero byibuze 30 kuva muri Mutarama 2016. Muri icyo gihe ngo ingabo za guverinoma zikaba zarakoze ibikorwa bya gisirikare byinshi muri Jebel Marra zigamije kongera kugenzura ibirindiro bimwe byari byigaruriwe n’umutwe uharanira kubohoza Sudani no kurandura ibikorwa by’inyeshyamba muri iki gice.
Perezida wa Sudani, Omar el-Bashir nyamara ariko akaba yari aherutse gutangaza mu ntangiriro z’uku kwezi ko amahoro yagarutse muri Darfur.
Nubwo bivugwa gutyo, abashakashatsi ba Amnesty International bakoze ubushakashatsi bifashishije ubuhamya kuri telephones, amafoto asanzwe n’amafoto ya satellites, bavuga ko ubuhamya bwinshi bafite buvuga ko hakoreshejwe imyuka irimo uburozi ubwo Jabel Marra yasukwagaho ibisasu, nyuma y’aho bigasigira ingaruka ku ruhu, mu buhumekero no mu igogora ku baturage bo hafi aho nk’uko umugore w’imyaka 20 uvugwa muri iyi raporo yabitangaje.
Yagize ati: “Uruhu rwanjye ntirusanzwe. Mpora ndibwa umutwe, na nyuma yo gufata imiti. Umwana ntakira, uruhu rwe rurabyimba byimba. Bavuze ko azamererwa neza ariko nta kigenda.”
Amafoto ariko yo ngo ateye ubwoba kurushaho nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Ngo hagaragara abagore n’abana bahiye, bakomeretse n’ibindi biteye ubwoba.

Tirana Hassan ukuriye porogaramu y’ubushakashatsi muri Amnesty International, avuga ko intwaro z’uburozi (Chemichal Weapons) hashize igihe kinini ziciwe kuko ngo ububabare ziteza iyo zikoreshejwe nta busobanuro bwatangirwa uko byaba bimeze kwose.
Ntiharamenyekana neza intwaro z’uburozi zakoreshejwe kuko ngo kuzimenya bisaba gupimira aho zakoreshejwe, ariko impuguke zabajijwe na Amnesty ngo zivuga ko hashobora kuba harakoreshejwe iyo bita gaz moutarde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



