Kuri uyu wa Kane, itariki 22 Gicurasi 2025, Ingabo za Sudani zavuze ko imva rusange zashyinguwemo abaturage babarirwa mu magana zabonetse ahitwa Omdurman, Umujyi w’impanga wa Khartoum.
Itangazo rya gisirikare rivuga ko abantu 648 bari bafungiwe n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) mu ishuri mu buryo “buteye ubwoba kandi butarimo n’ubumuntu” mu gace ka Salha muri Omdurman.
Igisirikare cya Sudani cyagize kiti: “Abantu bagera kuri 465 barapfuye bashyingurwa mu mva rusange, zimwe muri zo zikaba zari zirimo imirambo irenga 27.”
Ntacyo Umutwe wa Rapid Support Forces wigeze utangaza ku byatangajwe n’Igisirikare cya Leta ya Khartoum.
Ku wa Kabiri, Ingabo za Sudani zatangaje ko ubu zigenzura Umurwa Mukuru, Khartoum, wose ” nyuma y’amezi menshi y’imirwano ikaze na RSF nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Kuva muri Mata 2023, RSF yagiye irwanira n’ingabo za leta kugenzura Sudani, biviramo abantu ibihumbi n’ibihumbi kwicwa kandi bitera kimwe mu bibazo bikomeye by’ubutabazi ku Isi.
Umuryango w’Abibumbye n’abayobozi b’igihugu bavuga ko abantu barenga 20.000 bishwe abandi miliyoni 15 bavanwa mu byabo, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’intiti zo muri Amerika, bwo bwemeza ko abantu bapfuye bagera ku 130.000.


