Kafi-Tayar

Sudani: Ibiryo byateje imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

 

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nyakanga, mu Mujyi wa Kadugli wo muri Sudani habaye imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zahoze bafatanije zagerageje gufata ibiryo ku ngufu mu isoko mu gihe ikibazo cy’inzara  gikomeje gufata intera.

Iyi mirwano yarimo umutwe witwaje intwaro uyobowe na Kafi Tayar, wari wunze ubumwe n’ingabo za leta ariko uherutse gukangisha gufungura ububiko bwo kugaburira abaturage bashonje mu murwa mukuru wa Leta ya Kordofan y’Amajyepfo.

Umwe mu bahaye amakuru Sudan Tribune ati: “Imirwano yatangiye igihe ingabo za Tayar zageragezaga gukura ibicuruzwa mu isoko rikuru maze ingabo za leta zirahagoboka.”

 

Iyi mirwano ngo irashimangira ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa i Kadugli, umujyi ugoswe n’umutwe w’inyeshyamba uharanira kubohora abaturage muri Sudani uzwi nka Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N).

Ni mu gihe inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) nazo zafunze inzira igaburira uyu mujyi ituruka  El-Obeid, bituma bigorana gutanga imfashanyo.

Isuzuma ryakozwe ku miryango yavanwe mu byayo i Kadugli, ryakozwe n’inama zishinzwe impunzi muri Danemark na Norvege, riherutse gusanga 96% badashobora kubona ibyo bakeneye by’ibanze.

Raporo yasanze kandi 74% by’imiryango irimo umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi naho 64% badafite aho kuba.

 

Ikibazo cyakajije umurego nyuma y’uko Guverinoma ya Kordofan y’Amajyepfo ihagaritse ibikorwa by’imiryango 30 yatangaga imfashanyo muri Mata, harimo Akanama gashinzwe Impunzi muri Norvege na World Vision, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara icyo gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *