Sudani: Minisitiri w’Intebe n’abandi batanu bafunzwe n’abasirikare

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’abasirikare bo muri Sudani bivugwa ko utazwi wataye muri yombi Minisitiri w’Intebe, ba Minisitiri bane n’umwe mu bagize akanama kayoboye igihugu.

Televiziyo Al Hadath yo muri Sudani ivuga ko aba basirikare bagabye igitero ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021, iz’aba baminisitiri n’uyu muyobozi, zibafata bugwate.

Itabwa muri yombi rya Hamdok by’umwihariko ribaye nyuma y’iryakorewe umujyanama we mu bijyanye n’itangazamakuru.

Ntacyo Guverinoma ya Sudani cyangwa se igisirikare biratangaza ku itabwa muri yombi ry’aba bayobozi, gusa iyi nkuru imenyekanye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’abaturage n’akanama kayoboye igihugu.

Uyu mwuka mubi watumye abaturage bajya mu mihanda, bigaragambya basaba igisirikare guhirika ubu butegetsi bw’aka kanama kayobowe na Abdel Fattah al-Burhan.

Aka kanama kagiyeho nyuma y’ihirikwa ku butegetsi ryakorewe Omar al Bashir wayoboye Sudani kuva mu 1989 kugeza mu 2019.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *