Sudani: Uwari umuvugizi w’ingabo yafashwe nyuma y’amasaha ashinze umutwe witwaje intwaro

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi ba Sudani bataye muri yombi abahoze mu gisirikare benshi barimo uwahoze ari umuvugizi w’ingabo, Khalid Saad Alsawarmi, nyuma y’amasaha make hashinzwe umutwe witwaje intwaro, Patriotic Entity Forces (PEF) .

Ku ya 13 Ugushyingo, itsinda ry’abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru muri Sudani ryatangaje ko hashyizweho umutwe witwaje intwaro. PEF, ugamije kurengera inyungu z’abaturage bo muri Sudani yo hagati n’amajyaruguru, nk’uko bavuze mbere yo guhamagarira ihagarikwa ry’amasezerano y’amahoro ya Juba, yatumye abahoze ari inyeshyamba muri Darfur bagera ku butegetsi i Khartoum.

Nyuma y’amasaha make bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo batangaze ko hashyizweho umutwe witwaje intwaro i Khartoum, ingabo za Sudani zafashe Alswarmi n’abandi bayobozi b’ingabo ku mugoroba wo ku Cyumweru.

Umwe mu bagize inzego z’umutekano yabwiye Sudan Tribune ati“Inzego z’ubutasi zafashe umugaba mukuru w’ingabo za Patriotic Entity Forces, Khalid Saad Alswarmi n’umuyobozi w’iryo tsinda, Mohamed Rahma. Abayobozi barimo guhiga abandi bantu benshi bagize uyu mutwe witwaje intwaro. ”

Yongeyeho ati: “Gutangaza umutwe witwaje intwaro kwabo imbere muri Khartoum ni uguhamagarira byimazeyo kwigomeka kuri leta kandi bikaba bihungabanya umutekano w’igihugu.”

Amakuru menshi yavuze ko benshi mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bafitanye isano n’umutwe wa kisilamu.

Kuri uwo munsi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho umugaba mukuru w’ingabo za Sudani akaba n’umuyobozi w’inama y’ikirenga Abdel Fattah al-Burhan yihanangirije abayisilamu ku nshuro ya kabiri abasaba kwirinda gushaka gukoresha ingabo kugira ngo bafate ubutegetsi.

Kuri uyu wa Mbere ushize, PEF yasohoye itangazo ryamagana ifatwa ry’abayobozi bayo isaba ko bahita barekurwa.

Iri tangazo ryatanze gasopo rigira riti: “Niba batarekuwe, tuzafata ingamba zikenewe kugira ngo tubungabunge icyubahiro n’agaciro by’urwego ruhuje ingabo zikunda igihugu”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *