Sudani y'Epfo: UNMISS yashimye uko ingabo z'u Rwanda ziherutse kwitwara muri Nyakanga

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2016, zambitswe imidari y’ishimwe ya Loni. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cya UNMISS kiri mu mujyi wa Juba.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

ak

Mu butumwa yatanze muri uyu munsi mukuru, Umugaba Mukuru w’agateganyo w’ingabo za UNMISS ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Major General Chaoying Yang yashimye ingabo z’u Rwanda zigize Batayo ya mbere uburyo zikorana umurava mu bikorwa zikora byo kurinda umutekano w’abasivile muri Sudani y’Epfo.Major General Chaoying Yang yagize ati: “ Mu izina ry’ Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, nejejwe no kubambika imidari y’ishimwe yo kubungabunga amahoro muri Loni, kubera ibikorwa byanyu by’indashyikirwa hano muri Sudani y’Epfo.”

ak1

Yakomeje avuga ko kuva igihe intambara yari yongeye kwaduka muri Sudani y’Epfo muri 2013, ingabo z’u Rwanda zafashe iya mbere mu gutangira gushyira mu bikorwa inshingano yahawe UNMISS yo kurinda umutekano w’abasivile utari wifashe neza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Maj Gen Chaoying Yang yagize ati: “ By’umwihariko mu mirwano yadutse mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, mwitwaye neza mu bikorwa mwakoze bijyanye no kurinda umutekano w’abasivile amagana n’amagana bahungiye hano ku cyicaro cya UNMISS, mwagaragaje kandi ubushobozi n’ubushake mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwa Loni mu bijyanye no kurinda Umutekano w’abaturage bari bugarijwe n’ubugizi bwa nabi mu Ntara ya Equatoriyari .”

ak2

Umugaba wa Batayo ya 1 y’u Rwanda iri muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Ndengeyinka yavuze bimwe mu bikorwa byakozwe mu mezi icyenda bamaze mu butumwa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Batayo ya 1 y’Ingabo z’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye nko kurinda Ikigo cya Loni, gukora amarondo y’umutekano haba ku butaka ndetse no mu kirere hakoreshejwe indege hamwe n’ibikorwa byo gutabara abugarijwe ahabera intambara”.

ak3

Yashimiye ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari ku kinyabupfura no kwitanga byabaranze mu gutunganya inshingano zo kubungabunga umutekano. Avuga ko imidari bambitswe ari ishimwe ribaha izindi mbaraga mu gukomeza gutunganya ubutumwa bw’akazi bafite no mu minsi iri imbere.

ak4

Kuva 2004 u Rwanda rutangiye gutanga abajya mu butumwa, ubu rugeze ku rwego rushimishije aho ruza mu bihugu by’imbere ku Isi mu bitanga umubare munini w’ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni hamwe n’Afurika Yunze Ubumwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

By’umwihariko muri Sudani y’Epfo u Rwanda rwabaye urwa mbere mu koherezayo abasirikare ubwo Loni yashyiragaho Umutwe w’Ingabo wo kuhabungabunga amahoro muri 2011.

Src:MoD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *