Nyuma y’igihe kitari gito leta ya Sudani y’epfo yanze ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagombaga kuza kuzuza izari zihasanzwe, iyi leta yamaze gutangaza ko yemeye ko hazanwa izindi ngabo ziza kongerera amaboko izari zihasanzwe.
[ad id=”44145″]
Muri iki cyumweru gishize, leta ya Sudani y’epfo yatangaje ku yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe wo kwangira izindi ngabo zagombaga kuza gukomeza gutsura ibikorwa by’umutekano muri kiriya gihugu, ariko ikaba nta mpamvu yatangaje yatumye yemerera izi ngabo ziturutse hirya no hino mu karere gukomeza kuza muri kiriya gihugu.
Minisitiri ushinzwe itumanaho muri kiriya gihugu Akol Paul Kordit yagize ati” turashaka kumenyesha abaturage bose ko tugije kwakira izindi ngabo za UN zitirutse hirya no hino mu karere, izi ngabo zikaba zizibanda mu murwa mukuru wa Juba.
Leta ya Sudani y’epfo iyobowe na Salva Kiir yabonye ubwigenge guhera mu mwaka wa 2011, ubu bwigenge bukaba bwarakurikiwe n’ubwicanyi bw’abasivile bwahitanye imbaga kugeza na nubu, ubu Guverinoma nshya ikaba yamaze gutangaza ko yemereye abasirikare boherezwa n’Umuryango w’Abibumbye kubungabunga umutekano n’ibindi bikorwa by’amahoro nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Nyuma y’ubugizi bwa nabi bw’indengakamere bwakurikiye ishingwa rya kiriya gihugu, umuryango w’abibumbye wasabye ko hakoherezwayo abandi basirikare bagera ku bihumbi 4 bajya gufasha abari basanzweyo ariko Leta ya sudani irabyanga. Perezida Salva Kiir yabanje kwanga aba basirikare kubera ibyo UN yari yabanje gushinja Guverinoma ye byo gutoza abarwanyi n’abandi bagizi ba nabi bagize uruhare mu bwicanyi bwagiye bwibasira abasivile, kugeza ubu muri kiriya gihugu hakaba habarirwaga abasirikare n’abapolisi b’abanyamahanga babarirwa mu 16000.
U Rwanda na Ethiopia birasabwa kongera imbaraga mu kohereza abasirikare muri Sudani y’epfo dore ko Kenya yo isa n’iyamanitse amaboko ku gikorwa cyo koherezayo ingabo zayo.
[ad id=”44145″]
Amerika kimwe n’ibindi bihugu by’ibihangange, na byo ngo bigiye kongera koherezayo abasirikare mu rwego rwo kurushaho kureba uko bahosha ubugizi bwa nabi bukomeje muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


