Sudani y’Epfo: Amakimbirane hagati y’abaturage yaguyemo byibuze abantu 25

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abantu 25 barishwe muri Sudani y’Epfo nyuma y’aho urubyiruko rwo mu miryango ibiri ituranye y’abaturage mu majyaruguru y’igihugu rwahanganaga rupfa imipaka itandukanya aho batuye nk’uko yatangajwe n’abayobozi .

Ubugizi bwa nabi nk’ubu burasanzwe mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo, aho kenshi amakimbirane aterwa no kurwanira ubutaka bwo kuragiraho amatungo, ubwo guhingaho, uburiho amazi ndetse n’umutungo kamere.

Politiki ihindagurika y’igihugu ikunze kugira uruhare mu gukaza umurego w’amwe mu makimbirane yaho, avukamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu buheruka nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, urubyiruko rwitwaje intwaro rwo mu bwoko bwa Twic muri Leta ya Warrap ku mupaka na Sudani, wateye abatuye mu Mujyi wa Abyei baturanye nawo uherereye ku mupaka.

“Icyo gitero cy’imbunda cyahitanye abantu 15 bapfuye ku ruhande rw’Aba Twic,” uyu ni Mayar Ariech, umudepite uhagarariye Leta ya Warap mu nteko ishinga amategeko y’igihugu.

Abandi bantu 12 bishwe mu batuye mri Abyei barimo abagore babiri n’umwana nk’uko byemezwa na Deng Ajak, umuyobozi muri wo muri uyu mujyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *