Ingabo z’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatabaye umushoferi wakoze impanuka, zimuha ubufasha bw’ibanze.
UNMISS ku rubuga rwa Twitter yahatangarije ko izi ngabo zabikoze zari ku burinzi zerekeza mu gace ka Aru, zisanga uyu mushoferi yakoze impanuka ikomeye.
Zahise zimuha ubufasha bw’ibanze burimo kumupfuka ahari ibikomere, zirangiza zimujyana ku bitaro biri hafi y’aho impanuka yabereye.
UNMISS ishimangira ko inshingano ikomeye y’ingabo zayo ari ukurinda ubuzima bw’abaturage.




