Sudani y’Epfo: Ingabo za leta zirashinjwa gukora Itsemba bwoko nk’iryabaye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (UNCHR) uravuga ko mu gihugu gito kuruta ibindi byose byo ku isi hakomeje kubera itsemba bwoko rikorwa n’ingabo za leta, Perezida Salva Kiir ntabikozwa
Intambara y’abanyagihugu ibera imbere mu gihugu cya Sudani y’Epfo ikomeje guteza ubuhunzi bukabije ndetse abasivile batagira ingano baricwa umusubizo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Intabo za leta nizo zishinjwa uruhare rukomeye mu bwicanyi bukorerwa abasivile aho zishinjwa kwicisha abantu intwaro za gisirikare, kubicisha inzara, gufata abagore ku ngufu ndetse no gusenya amazu y’abasivile byose ababyitegereza bemeza ko byibasira abo mu bwoko butari ku butegetsi.
Madamu Yasmin Sooka uhagarariye UNCHR muri Sudani y’Epfo aganira flipboard dukesha iyi nkuru yagize ati “Muri Sudani y’Epfo hari itsemba bwoko rishingiye ku gushonjesha abasivile, gufata abagore ku ngufu bikorwa n’ingabo za leta, ndetse no gutwika amazu y’abasivile bya hato na hato”
Akomeza agira ati “Ibiri kubera muri iki gihugu ntibitandukanye n’ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 niyo mpamvu dusaba ko imiryango mpuzamahanga ikwiye gufata iyamberae igatabara”
N’ubwo UNCHR ivuga ibi, Perezida Salva Kiir, we ntakozwa ibi bishinjwa ingabo z’igihugu ayobora, Kiir yanateye utwatsi iby’uko haba hari itsembabwoko riri kubera mu gihugu cye.
Mu ijambo Kiir yagejeje ku biro ntaramakuru by’Abongereza yagize ati “Ibyo bintu bavuga nta biri mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Nta tsemba bwoko rihari”
Kugeza ubu impunzi zihunga ubwicanyi bubera muri Sudani y’Epfo zimaze kuba nyinshi mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzaniya ndetse y’umwihariko no muri DRC amahema y’impunzi za Sudani y’Epfo 60,000.
Intambara y’Abanyasudani y’Epfo yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2013, hari hashize gusa imyaka ibiri kuva iki gihugu cyemejwe nka Repubulika yigenga nyuma yo kwiyomora kuri Sudani, iyi ntambara yatangiye ubwo Perezida Salva Kiiir yirukanaga uwari Visi-Perezida we Riek Machar muri guverinoma amushinja kugerageza ku muhirika ku butegetsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu abasivile batagira ingano bamaze gusiga ubuzima muri izo mvururu za politiki naho ababarirwa muri miliyoni 2.2 bakuwe mu byabo.
Ubusanzwe mu gihugu cya Sudani y’Epfo habarurwa amoko agera kuri 64, buri bwoko bufiteumuco yabwo n’ururimi rwabwo gusa abahanganye mu buryo bugaragara ni abo mu bwoko bw’Abadinka ari nabwo perezida Kiir abarizwamo buhanganye n’Abanuer ari bwo bwoko bwa rubanda nyamwinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *