Igihugu cy’u Buyapani cyamaze kohereza ingabo zacyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. izi ngabo zikaba zahawe ububasha bwo gukoresha ingufu mu kurinda abaturage mu gihe byaba ngombwa mu gihe izari zisanzwe zari zemerewe kuzikoresha zirwanaho gusa.
[ad id=”44145″]
Abasilikali b’iki gihugu 350 boherejwe bagiye gusimbura abandi bari bahasanzwe ariko batari bafite ubushobozi bwo gukoresha imbaraga mu kurinda abaturage mu gihe bibaye ngombwa.
Bimwe mu byo izi ngabo zizaba zishinzwe harimo no kurinda inyubako n’ibigo bitandukanye by’Umuryango w’Abibumbye, Tsuyoshi Higuchi, umuvugizi w’igisirikare cy’u Buyapani akaba avuga ko abasirikare 63 muri aba bari bategerejwe I Juba kuri uyu wa Mbere.
[ad id=”44145″]
Ni inshuro ya mbere u Buyapani bwohereje ingabo hanze y’igihugu kandi bafite ubutumwa bwo gukoresha ingufu igihe bibaye ngombwa kuva Intambara ya 2 y’isi yarangira.

[ad id=”44145″]
Iyi nkuru dukesha VOA iravuga ko mu mwaka ushize u Buyapani bwatoye itegeko riha ububasha ingabo zabwo zijya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga. Iki gihugu kikaba cyari gisanzwe cyariyemeje kutohereza ingabo zacyo kurwana mu bindi bihugu usibye igihe byaba ari ukurengera ubusugire bwacyo.
Mu kwezi kwa Nyakanga nibwo amakimbirane yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo yongeye kwaduka hagati y’ingabo za leta n’iza Dr Riek Machar ubwo zacakiranaga mu mirwano ikomeye yabereye kuri perezidansi hagapfa abantu babarirwa muri 300.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



