Sudani y’Epfo: Umushoferi w’Umunyakenya n’uw’Umurundi bishwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ka Yei, muri Sudani y’Epfo, umushoferi w’ikamyo wo muri Kenya yarashwe aricwa maze ikamyo yari atwaye iratwikwa ubwo abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bagabaga igitero ku makamyo ya UNICEF.

Undi mushoferi ukomoka mu Burundi yatakaje ubuzima muri icyo gitero, mu gihe umushoferi wa gatatu yakomeretse bikomeye.

Abahohotewe batwaraga ibikoresho byatanzwe na UNICEF bigenewe abana n’imiryango i Yei muri Leta ya Ekwatoriyari yo Hagati, ubwo abagizi ba nabi bagabaga igitero.

Ibitangazamakuru byo muri Sudani byatangaje ko: “Izi modoka zagenewe gushyikiriza abaturage baho ibyo bakeneye, zatwitswe n’inyeshyamba, zangiza cyane kandi zibangamira itangwa ry’imfashanyo.”

Komiseri w’intara ya Lainya, Emmanuel Khamis, yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’umutwe w’inyeshyamba zimaze iminsi ziteza ibibazo mu baturage bahonk’uko iyi nkuru dukesha urubuga kenyans.co.ke ivuga.

Yasabye uwo mutwe kwerekeza ibikorwa byawo kure ukareka kwibasira abanyamahanga, abasivili b’inzirakarengane, n’imiryango itabara imbabare.

Nk’uko Komiseri w’Intara abitangaza ngo uyu mutwe wari ukwiye kwerekeza ibikorwa byawo ku Gisirikare cya Sudani y’Epfo (SSPDF).

UNICEF kandi mu itangazo yagaragaje ko yamaganye ibikorwa byateje igihombo cy’imitungo n’ubuzima bw’abantu.

Mu magambo ye, Hamida Lasseko, uhagarariye UNICEF muri Sudani y’Epfo, Hamida Lasseko yagize ati: “Umutekano n’ituze by’abakozi ndetse na ba rwiyemezamirimo ni byo by’ingenzi cyane. Iyo ibitero bibaye, ni abana n’abagore, bakeneye ubufasha bukabije bababara kurusha abandi.”

Lasseko yihanganishije imiryango yakozweho cyane n’iki gitero cy’abitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *