Sudani y’Epfo: Uwitwaje imbunda yarashe abantu barebaga umupira yicamo 11 akomeretsa 16

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri 11 biganjemo abafana b’umupira w’amaguru, biravugwa ko kuwa Gatandatu ushize ninjoro bishwe barashwe n’umuntu witwaje imbunda wabasanze aho bari bari kurebera umupira wo muri shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League), abandi 16 barakomereka.

[ad id=”44145″]

Ibi bintu byabereye mu gace ka Gure ko mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Juba. Nta muntu ukekwaho kugira uruhare mu kugaba iki gitero wigeze afatwa cyangwa ngo hagire agatsiko k’abantu kakigamba.

Nyuma y’ubu bwicanyi hakurikiyeho kuvuga ibintu bitandukanye n’uburyo bwakozwemo, aho bamwe mu babibonye bavuga ko iri rasa ryaturutse ku bafana bamwe bari bababajwe n’abandi. Ukekwaho kurasa aba bantu ngo yaba yari yarakajwe n’abandi bafana ubwo ikipe yafanaga yatsindwaga maze abafana b’ikipe yatsinze bagatangira guserereza ab’ikipe yatsinzwe mu buryo butari bwiza bituma baraswaho.

Umuvugizi w’ipolisi, Justin Daniel, mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru, yavuze ko yababajwe n’ibi bintu, yongeraho ko inzego z’umutekano zatangiye guhiga ukekwaho gukora ubu bwicanyi. Yasabye kandi abaturage ba Gure n’umujyi wa juba muri rusange gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru ku bibazo bifitanye isanon’umutekano cyane cyane abakora ibikorwa bikemangwa aho batuye.

[ad id=”44145″]

freedom

Umwe mu barokotse ubu bwicanyi yabwiye Sudan Tribune dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru ko ataremera ko akiriho, aho yavuze ko aho barasiwe hari habaye nk’ahantu habereye urugamba amaraso ari ahantu hose n’imirambo nawe ngo akaba atazi uko yarokotse.

[ad id=”44145″]

Ababibonye kandi bavuga ko abantu bagera kuri 40 bari barimo kureba umupira ubwo umuntu ufite imbunda yinjiraga aho bawurebera nka saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yo muri Sudani y’Epfo agatangira kurasa mu bari aho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *