Sudani y’Epfo yohereje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo batayo y’ingabo 750

Sangiza iyi nkuru

Perezida Salva Kiir yatangaje ko Sudani y’Epfo yohereje batayo y’abasirikare 750 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo .

Nk’uko Radio Miraya, sitasiyo ifitwe n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ibitangaza, Perezida Kiir yavuze ko vuba aha izo ngabo zizoherezwa mu bice by’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu magambo ye, Kiir yagize ati: “Sudani y’Epfo yatanze batayo y’abasirikare 750 mu ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.” Ati: “Izi ngabo zizoherezwa muri DR Congo kugira ngo zifashe gutekanisha akarere k’iburasirazuba.”

Aba basirikare baziyunga ku ngabo zirenga 900 za Kenya zageze i Goma hagati mu Gushyingo. Uganda yavuze kandi ko izohereza abasirikare 1.000 mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko igihugu cye nacyo kizagira uruhare muri izi ngabo z’akarere.

Abayobozi b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biyemeje kohereza ingabo zihuriweho kugira ngo bahangane n’imitwe myinshi yitwaje intwaro muri DR Congo, nyuma yuko iki gihugu cyinjiye muri uyu muryango muri Mata nk’igihugu cya karindwi.

Kubura imirwano k’umutwe w’inyeshyamba wa M23 muri uyu mwaka byatumye hafatwa ingamba mu rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga zo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu burasirazuba bwa Congo, ahakorera imitwe yitwaje intwaro irenga 120.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *