Sudani yahamagaje Ambasaderi wa Ethiopia i Khartoum kubera indege bivugwa ko yahanuwe

Sangiza iyi nkuru

Sudani yahamagaje Ambasaderi wa Ethiopia i Khartoum mu rwego rwo kwamagana ibintu yatangaje mu binyamakuru ku ndege bivugwa ko yarashwe n’Igisirikare cya Ethiopia yikoreye intwaro zari zigenewe inyeshyamba za TPLF iturutse muri Sudani.

Ku ya 29 Kanama, Ambasaderi wa Ethiopia muri Sudani yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo yongere agaragaze ukuri ku magambo yatangajwe n’Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ethiopia mu minsi itanu yari yabanje, ku byerekeye indege yavogereye ikirere cya Ethiopia nyuma yo kwambuka umupaka na Sudani.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Kanama, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani yavuze ko Ambasaderi Yibeltal Aemero Alemu yahamagajwe kugira ngo yamagane ibyo yatangaje mu bitangazamakuru byaho, aho yavugaga ko ingabo za Ethiopia zahanuye iyi ndege.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibibazo bya Afurika, Ambasaderi Fadl Abdallah Fadl yabwiye Ambasaderi Alemu ati: “Ibi birego bidafite ishingiro binyuranyije n’imigenzo ya diplomasi mu gushyikirana n’abayobozi mu gihugu cyakwakiriye.”

Urubuga rwa Sudan Tribune dukesha iyi nkuru ruvuga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yashakaga kwamagana uburyo uyu mudipolomate wa Ethiopia atigeze avugana na minisiteri y’ububanyi n’amahanga kubw’iyo ndege, ahubwo agahitamo gukora ikiganiro n’abanyamakuru.

Nubwo bimeze bityo ariko, ni ubwa mbere Guverinoma ya Sudani isobanuye ko amagambo ya Ethiopia yerekeye indege yahanuwe ku ya 24 Kanama ari “ibirego bidafite ishingiro”.

Mu cyumweru gishize, abayobozi benshi bo muri Sudani ku giti cyabo bamaganaga amagambo ibyatangajwe na Ethiopia byerekeye indege.

Ethiopia ariko yakunze gushinja Sudani inshuro nyinshi gushyigikira cyangwa guha imyitozo inyeshyamba za TPLF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *