Rutahizamu w’Amavubi na Sandvikens IF yo muri Suède amaze ibyumweru bibiri adakina kubera imvune yakuye mu mukino wa mbere yakiniye iyi kipe yo ku mugabane w’Uburayi.
Ikinyamakuru The New Times kivuga ko Byiringiro yavunikiye mu mukino w’imyiteguro ya shampiyona Sandviken yahuyemo na Pitea tariki ya 19 Werurwe 2023.
Biteganyijwe ko uyu Munyarwanda azasubira mu kibuga tariki ya 22 Mata 2023, ubwo Sandvikens izaba ikina Stockholm Internazionale.
Byiringiro afitanye na Sandviken amasezerano y’imyaka itatu. Yageze muri Suède tariki ya 9 Werurwe 2023.



