Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bazakina umukino w’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 14 Kanama 2017, umutoza Antoine Hey yatangaje ko yahamagaye mu Mavubi, abakinnyi Sugira Ernest na Mugisha Gilbert, mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama.
Uyu mutoza ahamagaye aba bakinnyi ngo biyongere kuri bagenzi babo mu rwego rwo kureba niba azagombora ibitego 3 yatsindiwe kuri Stade ya St Mary’s Kitede Stadium, kuwa 12 Kanama, mu mukino Uganda Cranes yanyagiyemo amavubi ibitego 3-0.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sugira Ernest ubu wabaye rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC, yitezweho byinshi muri uyu mukino Amavubi azacakiranamo na Uganda Cranes.
Amakipe yombi ari guhatanira itike ya nyuma yo kuzitabira CHAN 2018 izabera mu gihugu cya Kenya muri Mutarama isozwe muri Gashyantare 2018.
Ikipe y’Amavubi yaraye igeze mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru cyo kuwa 13 Kanama, ikaba yahise itangira umwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Regional ya Kigali iri i Nyamirambo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *