Sugira wari utegerejwe nk’umucunguzi mu mukino uzahuza Amavubi na Uganda yavunitse

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wari utegerejweho gufasha ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, mu mukino yari gukinamo na Uganda Cranes mu irushanwa rya CHAN, Sugira Ernest yavunitse igufa ry’umurundi adakinnye uwo mukino, bikavugwa ko ashobora kumara amezi atanu adakina.
Uyu musore ukina mu b’imbere bataha izamu wari uherutse gusinya kontara y’umwaka umwe muri APR FC yavunikiye mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’igihugu yiteguraga gukina na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura nkuko ikinyamakuru Ruhagoyacu yabitangaje.
Sugira yari mu bakinnyi batatu bongewe muri iyo kipe yagombaga gukina na Uganda umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Umukino wa mbere wahuje amakipe yombi, Uganda yatsinze u Rwanda ibitego 3-0.
Ari mu bakinnyi babiri bagombaga gusimbura Mubumbyi Bernabe wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo na myugariro Rucogoza Aimable Mambo.
Kugeza ubu ari kuvurirwa mu bitaro bikomeye kurusha ibindi mu Rwanda, ni ukuvuga ibyitiriwe Umwami Faisal

sugg 46705
Sugira ari kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal(ifoto; Ruhagoyacu.com)

Sugira ni umwe mu bakinnyi bari baritwaye neza mu mikino ya nyuma ya CHAN 2016 u Rwanda ruheruka kwakira, aho yatsinze ibitego 3 muri iri rushanwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amavubi azakina na Uganda mu mukino wo kwishyura adafite rutahizamu Mubumbyi Bernabe wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo na myugariro Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *