Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, yasubiye mu kirere kuri uyu wa 11 Mata 2023 nyuma y’amezi hafi 3 irashwe.
Iyi ndege yarashwe n’ingabo z’u Rwanda ku ibaba tariki ya 24 Mutarama 2023 ubwo yavogeraga ikirere cy’i Rubavu, iturutse ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe guverinoma y’u Rwanda yemeje iby’iyi nkuru, igira iti: “Uyu munsi saa kumi n’imwe n’iminota itatu z’igicamunsi, Sukhoi-25 yo muri RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu. Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba RDC guhagarika ubu bushotoranyi.”
Iyi ndege ikimara kuraswa, nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe mu kirere, yagiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yaka umuriro, abashinzwe kuzimya inkongi bayizimya bwangu, ariko bigaragara ko yari yangiritse cyane ku ibaba.
FARDC kuri uyu wa 11 Mata yatangaje ko nyuma yo gusura abasirikare bakomerekeye ku rugamba bari kuvurirwa ku bitaro bya Katindo i Goma, Umugaba Mukuru, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yayoboye igikorwa cyo gusubiza mu kirere iyi Sukhoi-25.
Iki gisirikare cyasobanuye ko iyi ndege yasanwe n’abatekinisiye b’Abanyekongo, kandi bibatwara igihe gito nk’uko byasobanuwe n’umupilote Maj. Ben Tenatena. Uyu yavuze ko iyo bayijyana mu Burusiya, yari kuzasubira muri RDC nyuma y’amezi 6 kandi bigahenda igihugu cyabo.
FARDC ifite Sukhoi-25 ebyiri yakuye mu Burusiya, yifashishije mu rugamba rwayo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 rwabereye mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.




