Sukhoi y’u Burusiya yarashe igisasu ku mujyi wabo kubw’impanuka

Sangiza iyi nkuru

Indege y’intambara y’u Burusiya yo mu bwoko bwa Sukhoi-34 yateye igisasu ku bw’impanuka mu mujyi wa Belgorod wo mu Burusiya, ku birometero 40 uvuye ku mupaka na Ukraine .

Igisasu cyasize icyobo cya metero 20 (60ft) gitera iturika rihambaye cyane ryaturikije imodoka ikazamuka ikagwa hejuru y’inyubako y’ubucuruzi.

Guverineri w’akarere, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko abayobozi bategetse kuva mu nyubako y’amagorofa icyenda yangiritse mu rwego rwo kwirinda.

Yavuze ko abantu batatu bakomeretse ndetse n’inyubako nyinshi zikangirika nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ingaruka z’icyo gisasu, kizamura imodoka ku gisenge cya supermarket ubwo imodoka zagendaga zerekeza kuri Prospekt Vatutina, hafi y’umujyi rwagati.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya mu itangazo rigufi, yemeye ko imwe mu ndege zabo z’indwanyi ya Su-34 yarashe “ku bw’impanuka ku isaha ya saa 22h15 ku isaha yaho (saa 19h15 GMT).

Iki gisasu ngo cyaguye mu masangano y’imihanda ibiri itari kure y’umujyi rwagati no hafi y’inyubako zituwemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *