Sunak yiteguye kwirengagiza abacamanza b’u Burayi akohereza abimukira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ngo yaba yiteguye gukomeza umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda yirengagije abacamanza b’i Burayi.

Bivugwa ko Sunak, w’imyaka 43, yizeye gukoresha ububasha bushya ahabwa n’amategeko kugira ngo yirengagize imyanzuro yatanzwe n’abacamanza b’i Strasbourg Urukiko rw’Ikirenga niruramuka rufashe icyemezo gishyigikira Guverinoma mu Gushyingo.

Abafatanyabikorwa ba Minisitiri w’intebe bemeza ko azirengagiza kugerageza guhagarika indege zizajyana abimukira kw’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko rwabikoze ku nshuro ya mbere.

Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Suella Braverman, yumvikana nk’ushyigikiye uwo mugambi wa Sunak nk’uko iyi nkuru dukesha GBNews ivuga.

Indege ya mbere yagombaga kuza mu Rwanda izanye abimukira yabujijwe guhaguruka ku munota wa nyuma y’uko umucamanza w’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) utaravuzwe izina afatiye umwanzuro wo guhagarika iyo ndege.

Urukiko rw’Ikirenga rugomba gutangira iburanisha ry’iminsi itatu kuri iki kibazo ku itariki ya 9 Ukwakira, hakaba hateganijwe icyemezo mu Gushyingo.

Abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bari bashyigikiye Guverinoma kuri politiki y’u Rwanda ariko Urukiko rw’Ubujurire muri Kamena rwanzura ko gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu gihugu cya Afurika ishobora guhungabanya uburenganzira bwabo.

Itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe riha Minisitiri w’intebe ububasha bwo kwirengagiza amabwiriza azaturuka mu Rukiko rw’u Burayi i Strasbourg.

Amakuru agera kuri The Telegraph avuga ko “Icyo gihe Guverinoma izaba ifite guhitamo niba indege igomba kugenda cyangwa ntigende.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *