Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko umukino wari wahuje amakipe Rayon Sports na APR FC, ukaza gusubikwa kubera ibura ry’umuriro, uzasubukurirwa aho wari ugeze.
Imyanzuro yafashwe n’akanama gafite mu nshingano imitegurire y’imikino, mu nama yateranye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, ko umukino uzatangirira aho wari ugeze ku munota wa 63 w’umukino.
Byemejwe kandi nyuma y’ibiganiro byahuje Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA, n’abahagarariye amakipe yombi, byahereye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Uyu mukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC waberaga kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri ubwo Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri ku busa. Ukazasubukurwa ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2017, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, saa kumi (16:00).
Nk’uko FERWAFA yabitangaje, ingingo ya 99 y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, iyo havutse ikibazo kidafite itegeko risanzwe rifite ingingo igikemura, hiyambazwa ingingo ya 99 mu mategeko ya FERWAFA igira iti: “Ku bidateganyijwe byose n’aya mabwiriza, kuri buri kibazo hakurikizwa uburyo FIFA yagiye irangiza ibibazo bisa cyangwa bimeze nk’ibizaba byavutse.
“Ni amategeko yashyizweho umukono na Nzamwita Vincent de Gaulle tariki 30/08/2015
Itegeko rya FIFA ryifashishijwe, ni iriheruka gukoreshwa mu gikombe gihuza ibihugu byatwaye ibikombe ku migabane yabyo (FIFA Confederation Cup 2017), aho ryavugaga mu ngingo yaryo ya 6, mu gace ka karindwi kavuga ku mikino yasubitswe n’itarabashije kurangira, rigira riti ”
A) Umukino uzatangirira ku munota wari ugezeho, aho gusubirwamo wose, ahubwo ugakomeza ibitego byari bigeze.
B)Umukino uzakomezanya n’abakinnyi bari bari mu kibuga ubwo umukino wahagararaga, ndetse n’abari ku ntebe y’abasimbura ntibahinduka
C) Nta basimbura bazongerwa kuri lisiti y’ababanjemo
D) Amakipe yose azakoresha umubare w’abasimbura bemerewe gusimbura yari isigaranye ubwo umukino wahagararaga
E) Abakinnyi bari bavanwe mu kibuga ntibashobora kongera gusimbuzwa
F) Ibihano byari byatanzwe mbere y’uko umukino uhagarara bikomeza kugira agaciro
G) Umukino uzakomereza aho wari ugeze ubwo wahagararaga (Urugero: nko kuri Coup-Franc, kurengura, gutera umupira uvuye muri nyakabiri, Koruneri, panaliti, cg ikindi).
H) Igihe umukino uzatangirira, itariki ndetse n’ahantu bigenwa n’akanama ka FIFA gategura irushanwa (Aha bikorwa n’akanama ka FERWAFA)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Banaboneyeho kandi kwibutsa ko umukino uzatangiza shampiyona y’umupira w’amaguru 2017/2018 uzatangizwa na Rayon Sports ikina na AS Kigali ku itariki ya 1 Ukwakira 2017.
Super cup ni ikigombe gihuza amakipe, iyatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’amahoro, kikaba ari na cyo gikombe kiruta ibindi bihatanirwa mu Rwanda. APR FC yatwaye igikombe cy’amahoro naho Rayon Sports itwara shampiyona.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Â
Â
Â
Â


