Kuri iki Cyumweru, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango w’ibihugu by’Abarabu (Arab League) bafashe icyemezo cyo kongera kwakira Syria nyuma y’imyaka irenga icumi ihagaritswe muri uyu muryango, umuvugizi w’umuryango yavuze ko ari icyifuzo cy’akarere cyo kongera kubyutsa umubano na Perezida Bashar al-Assad .
Iki cyemezo kivuga ko Syria ishobora kongera kwitabira inama z’Umuryango w’Abarabu ako kanya, mu gihe isaba ibisubizo by’ingaruka z’intambara y’abenegihugu muri Syria, zirimo gucyura impunzi zahungiye mu bihugu by’ibituranyi ndetse na magendu y’ibiyobyabwenge mu karere kose.
Gamal Roshdy, umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa Arab League yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu nama yabye mu muhezo hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ku cyicaro gikuru cy’umuryango i Cairo.
Mu gihe ibihugu by’Abarabu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byihutiye kwemeza ko Syria na Assad basubizwa mu muryango, abandi, harimo na Qatar, bakomeje kwanga ko ibintu bisubira mu buro byuzuye hatabanje kuboneka igisubizo cya politiki ku kibazo cya Syria.
Bamwe bashishikajwe no gushyiraho ibisabwa kugira ngo Syria igaruke, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Yorodani yavuze mu cyumweru gishize ko gusubiza Syria Mu Muryango w’Abarabu byaba ari intangiriro y ‘“inzira ndende cyane igoye kandi itoroshye”.
Icyemezo cyo kuri iki Cyumweru kivuga ko Yorodani, Arabiya Sawudite, Iraki, Libani, Misiri n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa Arab League bazashyiraho itsinda ry’itumanaho ry’abaminisitiri rizakomeza kuvugana na Guverinoma ya Syria kugirango bashake “intambwe ku yindi” ibisubizo by’ikibazo.
Imwe muri izo ntambwe ni ukoroshya itangwa ry’imfashanyo muri Syria, nk’uko kopi y’icyemezo Reuters yabashije kubona ibigaragaza.
Igihugu cya Syria nk’umunyaryango wa Arab League cyahagaritswe mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwibasira abagize uruhare mu myigaragambyo yasabaga Perezida Assad kuva ku butegetsi yakurikwe n’intambara ikaze y’abaturage ikomeje, kandi ibihugu byinshi by’Abarabu byakuye intumwa zabyo i Damas.
Vuba aha, ibihugu by’Abarabu byagerageje kumvikana ku bijyanye no gutumira Assad mu nama y’umuryango izabera ku itariki ya 19 Gicurasi i Riyadh kugira ngo baganire ku nzira yo gusubiza mu buryo umubano no kubyo Syria yasabwa gukora ngo yemererwe gusubira mu muryango.
Arabiya Sawudite yamaze igihe kinini yanga kugarura umubano na Assad ariko ivuga ko nyuma yo kongera kugirana umubano na Iran, umufatanyabikorwa w’ibanze wa Syria mu karere, ko hakenewe uburyo bushya bwo kuvugana na Syria.


