Taiwan: Perezida Tsai Ing-wen yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yeguye ku buyobozi bw’ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere (DPP) nyuma y’uko ritsinzwe bikomeye mu matora y’inzego z’ibanze .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Ugushyingo, nibwo Tsai yatanze ubwegure bwe, nyuma yo gutsindwa gukomeye, mu ijambo rigufi aho yanashimiye abamushyigikiye nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Ati: “Ngomba gusohoza inshingano zose.” Ati: “Mu gihe duhuye n’ibisubizo nk’ibi, hari ahantu henshi tugomba kongera gusuzuma byimbitse.”

Amatora y’abayobozi b’uturere, ab’intara n’abajyanama b’inzego z’ibanze bigaragara ko yibanda ku bibazo byo mu gihugu nk’icyorezo cya COVID-19 n’ibyaha, kandi abatowe ntibazagira ijambo ritaziguye kuri politiki y’u Bushinwa.

Ariko Tsai yari yavuze ko amatora azaba arenze kuba ayo mu gihugu gusa, avuga ko Isi irimo kureba uburyo Taiwan irengera demokarasi yayo mu gihe umwuka mubi ushobora kuvamo intambara n’u Bushinwa ukomeje gututumba.

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Kuomintang, cyangwa KMT, ryatsindiye imyanya 13 muri 21 y’abayobozi b’uturere n’intara harimo n’umurwa mukuru wa Taipei, ugereranije na DPP yatsindiye imyanya itanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *