Tanzania: Abana 5 b’abanyeshuri bahitanwe na gerenade bakinishaga

Sangiza iyi nkuru

Abana 5 b’abanyeshuri bishwe na gerenade bakinishaga bazi ko ari ikintu gisanzwe, abandi 23 bakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga.

Gerenade yaturikanye aba bana ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2017, nyuma yo kuyitoragura bakayikisha aho bari ku ishuri riherereye mu gace ka Ngara, kari mu Majyaruguru ya Tanzania.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’aka gace ibi byabereyemo, Adroniz Rurindoli, yatangarije itangazamakuru ryo muri Tanzania dukesha iyi nkuru ko aba bana bakinaga n’icyo batazi.

Ati “turicuza urupfu rw’abana batanu, hari abandi 23 bakomeretse, iri bara ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abana bakinishaga gerenade bayifata nk’ikintu gisanzwe”.

Rurindoli akomeza avuga ko aba bana bapfuye, bari mu kigero cy’imyaka 7 na 9.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *