Urwego rwa Tanzania rushinzwe imikino (BMT) rweguje abayobozi babiri bakuru b’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, Maj. Gen. Patrick Molwezi na Alfred Selengia bazira imyitwarire mibi y’ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa nyafurika ry’uyu mukino ryabereye mu Rwanda kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 15 Nzeri 2021.
Ikipe ya Tanzania yari muri 16 yari yitabiriye iri rushanwa, yakinnye kugeza tariki ya 9 Nzeri, ubundi yikuramo, imikino yose yari isigaye iterwamo mpaga. Ubwo yari imaze gutsindwa na Maroc seti eshatu ku busa na Misiri seti eshatu ku busa.
Uru rwego mu itangazo rwashyize ahagaragara kuri uyu wa 27 Nzeri 2021, rwatangaje ko kwikura mu irushanwa kw’iyi kipe kwatewe n’ibibazo by’amafaranga yari ifite; aho abayobozi b’iri shyirahamwe batigeze bayishyurira amafaranga y’ubwitabire mu irushanwa n’aya hoteli yari iyicumbikiye.
Ku mpamvu y’ibura ry’aya mafaranga, uru rwego rwasobanuye ruti: “Abayobozi b’uyu mukino bagiriwe inama yo kuguma mu gihugu, barahatiriza bajya hanze y’igihugu nta n’amafaranga bafite yo kwishyurira ubwitabire.”
Ikibazo cy’amafaranga kandi cyatumye iyi kipe ibura amafaranga arimo ayo kwishyura indege yayitwaye; uru rwego rwiyemeza kuyishyura yose uko ari miliyoni 11.7 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh).
Aba bayobozi kumara imyaka ibiri badahabwa umwanya mu buyobozi bw’imikino iyo ari yo yose.



