Perezida wa Tanzania John Magufuli ukomeje kwerekana itandukaniro hagati ye n’abandi bakuru b’igihugu ku mugabane w’Afurika, ku munsi w’ejo yemereye imbuga zo muri kiriya gihugu gushyira hanze amafoto ye yasuye umugore we mu bitaro biherereye muri kiriya gihugu, agamije ngo kwerekana ko atari ngombwa cyane ko umuntu ajya kwivuriza hanze ngo nuko akomeye.
Perezida Magufuli ngo yasabye ko umugore we yivuriza mu ivuriro risanzwe ryo mu gihugu, ibi ngo akaba yarabikoze asa n’uwihimura ku bayobozi bakuru bo ku mugabane w’Afurika cyane cyane abo muri Kenya baherutse gusimburanwa kujya kwivuriza hanze y’igihugu cyabo ubwo akenshi uzanga bivuza indwara zavurirwa no mu gihugu.
[ad id=”44145″]
Ni mu gihe Perezida wa Tanzania Magufuli akomeje kugenda agaragaza udushya twinshi kuva yajya ku buyobozi, aho agabanya buri kintu cyose gishobora gutuma amafaranga akoreshwa nabi yaba ay’igihugu cyangwa ay’abaturage, aho umugore we Janet Magufuli aherutse koherezwa kujya kwivuriza ku bitaro bisanzwe bya Muhimbili biherereye mu mujyi wa dar es Alam, ndetse akanamarayo iminsi.
Inkuru dukesha ikinyamakuru the star cyo muri Kenya, kigaruka ku gihugu cya Kenya, aho mu minsi yashize, umuyobozi w’intara ya Bomet, Isaac Rutto yakometse ku zuru mu gihe abaturage bari mu myigaragambyo agahita ajya kwivuriza muri Afurika y’epfo.
Mu kwezi kwa munani na none, uwahoze ari perezida wa Kenya Mwai Kibaki, nawe yagiye kwivuza muri Afurika y’Epfo nawe agiye kwibagisha ku ijosi.
[ad id=”44145″]
Perezida Magufuli agaya abayobozi bo muri kiriya gihugu kujya kwivuriza hanze kandi bafite amavuriro akomeye yabasha kumwitaho kuko nawe iryo yavurijemo umugore we ngo rijya kunganya ubushobozi n’ayo muri Kenya
Nsengimana@bwiza.com


