Tanzania: Impunzi z’Abarundi zahanganye n’igipolisi zibwirwa ko uzongera azafatwa nk’uwateye igihugu

Sangiza iyi nkuru

Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Nduta kuri uyu wa Mbere zashije imyigaragambyo ikomeye biba ngombwa ko igipolisi cya Tanzania kitabazwa abasaga 10 mu mpunzi bakomerekera mu guhangana n’abapolisi, Abigaragambyaga bakaba barasabaga ibyo kurya ndetse n’inkwi zo kubitekesha, dore ko mu minsi ishize izindi mpunzi zatemaguwe n’abaturage ba Tanzania bagiye gusenya inkwi hanze y’inkambi.

Biravugwa ko akaduruvayo katangiye nka saa yine ku isaha yo muri Tanzania, aho ngo kahereye muri zone ya 5 muri iyi Nkambi ya Nduta, ariko ngo mu masaha ya saa sita bikarushaho gukomera bikagera muri zone 7 no muri zone ya 12. Impunzi zikaba zari zafunze imihanda ndetse zitambika igipolisi.

Iyi myigaragambyo yumvikanyemo guturika kw’ibisasu biryana mu maso n’amasasu nk’uko abari bahari babyemeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru dukesha RPA iravuga ko abantu benshi bakomerekeye muri ako kavuyo bakomerekejwe n’amasasu ndetse na grenade z’ibyuka biryana mu maso, aho uwatanze amakuru avuga ko yiboneye ubwe umuntu wakomerekejwe ku kaguru na grenade y’ibyuka biryana mu maso.

Imibare ijyanye n’uku guhangana hagati y’igipolisi cya Tanzania n’impunzi z’Abarundi kugeza ubu ntiremezwa neza dore ko hari n’abakeka ko hari abantu bapfuye kubera ko iki gipolisi ngo cyakoreshaga n’amasasu ya nyayo mu gutatanya impunzi zigaragambyaga.

Nyuma y’iyi myigaragambyo, kuri uyu wa kabiri, intumwa za minisiteri enye; iy’umutekano, ibidukikije, ubutegetsi bw’igihugu n’iy’ubutabera, zasuye iyi nkambi ya Nduta ahanini zijyanywe no guhumuriza impunzi, ariko zinazibutsa ko nta burenganzira zifite bwo guhungabanya umutekano wa Tanzania nk’uko tubikesha VOA.

Ibibazo bitatu by’ingenzi nibyo izi mpunzi z’Abarundi zagejeje kuri izi ntumwa za leta ya Tanzania. Ibyo bibazo akaba ari ibijyanye n’inzara kubera ko ibyo kurya byagabanyijwe, kubura inkwi, n’icy’umutekano wazo. Kuri ibi bibazo ariko izo ntumwa zavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma izi mpunzi ziteza umutekano mucye nk’uko bamwe muri zo babikoze kuwa Mbere bafunga imihanda.

Izi ntumwa zikaba zahaye gasopo izi mpunzi zivuga ko kuva ubu uzongera guteza umutekano mucye azafatwa nk’uteye leta ya Tanzania kandi azafatwa agahanwa hakurikijwe amategeko.

Izi ntumwa zakomeje zizeza izi mpunzi ko hagiye kwigwa uko impunzi zishaka gutaha zasubira iwabo, kandi ko izidashaka gutaha zitazirukanwa zizacungirwa umutekano. Naho ku kijyanye n’ibyo kurya, impunzi zabwiwe ko iki kibazo cy’igabanuka ry’ibiryo zahabwaga kizwi kigiye gushakirwa umuti.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *