fdlf4uvwyaifqgr.jpg

Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mu by’umutekano n’ubwirinzi

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mashya yo kurinda umupaka bihuriyeho mu kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera rikomoka ku mirwano ibera mu majyaruguru ya Mozambike .

Kuri uyu wa Gatatu ushize, i Maputo, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Filipe Nyusi wa Mozambike bahagarikiye ishyirwaho umukono ku masezerano abiri y’ubwumvikane (MoUs), amwe ku mahoro n’umutekano n’andi y’ubufatanye mu by’ubwirinzi, i Maputo ubwo umuyobozi wa Tanzaniya yatangiraga uruzinduko rw’iminsi itatu.

fdlf4uvwyaifqgr.jpg

Aba bayobozi bombi kandi bemeje gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu zindi nzego nk’ubucuruzi n’ishoramari, ingufu, ubukerarugendo, n’uburezi, harimo no kumenyekanisha igiswahili mu mashuri ya Mozambike.

Kuri uyu wa Kane, nyuma y’igikorwa cyo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abayobozi bavuze ko aya masezerano mashya yari akenewe kugira ngo havugururwe andi masezerano mu by’umutekano w’umupaka yo mu 1980 ariko ubu ahura n’ibibazo bishya biturutse ku mitwe y’inyeshyamba.

Perezida Suluhu yagize ati: “Hakozwe ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi ku mupaka kandi iterabwoba rikomeje kuba ikibazo gikomeye. Ni umupaka muremure kandi ubufatanye bukomeye bwabaye ikintu cya ngombwa cyane. ”

fdlgjpbwaaifowo.jpg

Imyaka itanu irashize mu majyaruguru ya Mozambike hadutse intambara hagati y’umute w’iterabwoba wiyita Al Shabab na Leta ya Mozambique, hafi y’umupaka wa Tanzaniya. Yahitanye ibihumbi by’abantu kandi yimura ibindi bihumbi magana mu byabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *