Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) wifatanyije n’Abandi Banyarwanda bari muri Tanzania muri uwo muhango.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, umuryango wa EAC, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha (ICTR) n’izindi nzego zitandukanye, bibutse banashyira indabo ahubatswe urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi i Arusha ku cyicaro cya EAC.
Uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, ufite insanganyamatsiko ‘Kwibuka twiyubaka, i Arusha muri Tanzania, witabiriwe na Guverinoma ya Tanzania, abagize Inteko Nshingamategeko muri EAC, abahagarariye amadini n’abandi.
Umuhango watangijwe no gushyira indabo ahubatswe urwibutso (Genocide Monument) mu mwaka 2014, n’abayobozi b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango ukaba wari uyobowe na Eng. Steven Mlote, wari uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).





Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya




