Mu rwego rwo kwizihiza Noheri y’uyu mwaka, mu gihugu cya Tanzania lebel y’umuhanzi Diamond Platnumz izwi nka Wasafi (WCB) yateguye igitaramo cyatumiwemo umunyamideri, Amber Rose kizaba mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza kiswe Wasafi Beach Party kizabera ku mazi muri Dar es Salaam.
[ad id=”44145″]
Abahanzi bose bakorera muri iyi lebel ya Wasafi barangajwe imbere na Diamond bakaba bazacurangira abantu ariko hari umushyitsi w’icyamamare waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amber Rose ndetse n’uherutse kuba manager wa Diamond witwa Sallam.
Ubwo yagaragazaga ifoto ya amber Rose ku rukuta rwe rwa instagram, Sallam yabajije abantu bifuza ko Amber Rose amanuka muri Tanzania ngo abantu basangire nawe imbata.
[ad id=”44145″]
Diamond nawe yahise yunga mu rya manager we agira ati: “Ngo manager Sallam arabaza ni bangahe bifuza ko uyu mushiki wacu Amber Rose amanuka Bongo abantu bagasangira nawe imbata?”
Biravugwa ko iyi lebel yanatumiye iki cyamamare ngo abe ari cyo kizayobora ibi birori nka Mc nk’uko urubuga rwa Bongo5 dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga .
[ad id=”44145″]
Iyi kandi ngo si inshuro ya mbere uyu wahoze ari umugore w’umuraperi Wiz Khalifa azaba aje muri Afurika, kuko umwaka ushize nabwo yaje i Lagos muri Nigeria ku butumire bw’umuhanzi D’Banj.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




