Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibiciro bya ‘interineti’ byari byurijwe n’ibigo byose by’itumanaho, tariki ya 2 Werurwe 2021.
Kuri uwo munsi ni bwo ibi bigo byakoze amavugurura ku biciro by’itumanaho birimo ibyo: guhamagara, kohereza ubutumwa ndetse na interineti; mu rwego rwo kubijyanisha n’amabwiriza mashya y’urwego rw’igihugu rugena imikorere yabyo, TCRA (Tanzania Communications Regulatory Authority).
Aya mavugurura yatumye abakiriya b’ibi bigo batangira kwinuba, babinyujije mu nzira zirimo imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibi biciro byazamutse cyane.
Kwinuba kw’abakiriya kwatumye ibi bigo bisubizaho ibiciro byo guhamagara no kohereza ubutumwa byari bisanzwe, ariko ntibyagira icyo bikora ku bya interineti.
Byatumye TCRA itegeka ko ibi bigo guhagarika ibi biciro mu buryo bw’agateganyo kugira ngo habanze ubwumvikane hagati yabyo n’abakiriya.
Semu Mwakyanjala ushinzwe itumanaho muri TCRA yabwiye Citizen TV ati: “Leta yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika by’agateganyo ibiciro bishya kuri ‘bundles’ za interineti mu gihe ikibazo kiri gushakirwa igisubizo.”
Mwakyanjala yakomeje ati: “TCRA yahagaritse ibiciro bishya bya interineti kugira ngo ibigo by’itumanaho bibanze bikore ubusesenguzi, bizabushingireho bishyiraho ibiciro birengera inyungu z’abakiriya.”
Abakiriya b’ibi bigo bongeye gusubira ku biciro bisanzwe nyuma y’icyemezo cya TCRA, mu gihe bategereje ikizava mu isesengura bizakora.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


